-
“Ni gute nagombye gusenga? Ni iki nagombye gusengera? Ni gute nashobora gusenga igihe kirekire? Mbese Imana ntizi ibyo nkeneye? Byagenda bite ntasenze? Mbese koko amasengesho yange azasubizwa?” Tahura ibisubizo by’ibyo bibazo ubwo uzaba usoma ikigitabo kirimo inama z’ingirakamaro kandi ziziye igihe cyanditswe na Dag Heward-Mills.
-
Bivuye mu byo Imana idusaba ku bijyanye no kuba abayobozi, ni gake tubona ibyanditswe hejuru y’ibi. Muri kino gitabo Dag Heward-Mills asobanura neza amahame yafasha insengero kuguma bahagaze neza. Ibyanditswe biri muri kino gitabo, bitanga inyigisho zifatika kandi zunvikana zimaze gufasha insengero nyinshi.
-
Nyuma na nyuma igitabo kihariye cyabapasiteri n'abagore babapasiteri cyaje! Iki gitabo ntikikureba niba utari umupasiteri cyangwa umugore w'umupasiteri! Niba wemerewe gusoma iki gitabo, reka Imana ikuganirize binyuze muri iki gitabo kigushotora. Urasangamo akamaro gakomeye k'abagore mu buzima bwabapasiteri. Ndagusabirako izi paji ubonamo inama kandi kikakuyobora mu nzira y'umugisha!
-
Yesu Kristo yerekana ihame rikomeye riyobora ku butunzi n’ubukire. Ufite azongererwa! Mbega ukuntu bibabaje! Kandi uko niko kuri kuduhora mu maso buri munsi. Yesu Kristo yerekana ihame rikomeye riyobora ku butunzi n’ubukire. Uzamenyera byinshi mu mabanga yerekeye ubukire ubwo uzaba wiga iki gitabo cya Dag Heward Mills.
-
Ese waba uzi yuko abahanuzi bakera bashakishije cyane kumenya iby’aka gakiza kaduhishuriwe? Ntibumvaga ukuntu aka gakiza kazagra ku bantu…ariko dufite umugisha wo guhabwa aka gakiza! Twakiriye agakiza kuko ari uwatubwiye ibyako. Muri iki gitabo, umuvuga butumwa bwiza Dag Heward-Mills ntatuyobora gusa mu gusobanukirwa iby’aka gakiza gakomeye ahubwo no kutwigisha uko twasangiza abandi ubutumwa bwiza bw’aka gakiza gakomeye. Icampa twese tugakora umurimo w’ubuvuga butumwa!
-
Dr. Dag Heward-Mills, Umuyobozi w’umukristo udasanzwe, araduhishurira rimwe mu mabanga ye. “Hagize umbaza ibanga rikomeye kuruta andi yose mu mubano wange n’Imana, namubwira ntarya iminwa ko ari imbaraga y’ibihe byo gutuza ngirana na Yo buri munsi.” Yafashe umwanzuro wo kwandika iki gitabo kugira ngo nawe wironkere ku mbaraga y’igihe cyo gutuza.
-
Nta numwe muri twe uteganya kujya mu ijuru atubahirije ibyo Imana idusaba gukora hano ku isi. Nta numwe! Dushaka kurangiza umurimo imana yaduhaye. Iki gitabo kiravuga uburyo ushoboa gukora ibyo Imana yaguhamagariye (mu murimo w'Imana). Iki gitabo kiravuga uburyo dushobora kugandukira umurimo mutagatifu mubuzima bwacu kugirango tutazisanga haribyo tutakoze kuri uwo munsi. Ndakwifuriza kurangiza umurimo wawe ushinzwe kandi Imana izaguhamagare ikubwira, wakoze.
-
Aya magambo umwe muri mwe ni satani wavuzwe na Yesu ubwo yabwiraga intumwa ze cumi n’ebyiri, abenshi muri twe dufatwa nabi na satani kubera ko tutazi kumuvumbura ngo tumenye ukuboko kwe uko gukora. Muri kino gitabo kera, muzavumbura ibyaha bya satani hanyuma mubikemure hanyuma ntugende mu nzira ze. Ndabasabiye Ijambo umwe muri ni satani ntirizabakoreshweho.