-
Mwana wanjye, ndasaba ngo iki gitabo nihatiye gusangira nawe ku ngingo yo kwibuka, kizashinge imizi mu mutima wawe. Kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo! Ni yo mpamvu rero ngomba gusoreza aha. Ndasaba Imana ngo izaguhe umugisha iguha ubudahemuka budashira kugira ngo umunsi umwe, uzabwirwe aya magambo ngo, “Wakoze neza, mugaragu mwiza kandi w'umunyakuri.”
-
Icyi gitabo n'iyindi mpano ivuye m'ukuboko kwa Dag heward-mills kuba vugabutumwa bose bashishikazwa no kugisoma.iki gitabo kizasubiza ibibazo by'umubano udasobanutse hagati y'abana naba se. Binyuze munyisho ziki gitabo, uzikuraho umuvumo kubuzima bwawe kandi wizanire umugisha. Ba data ni abantu bakuza Abana babo ndetse nandi bato barerwa. Hatariho ba data ntihabaho Abana bakomeza umurimo kugera kubigihe kizaza. Umuhamagaro w'Imana utera imbere cyangwa ukicwa n'ubushobozi bwo kubana na ba data. Soma iki gitabo ukureho umuvumo ujyanye no kutubaha, gusuzugura no kugira imibanire mibi na ba data.
-
Insengero zuzuye abantu birengagiza, bagahinduka abatizerwa basobanutse, bumwe mu bwenge bwa satani budasanzwe ni kwirengagiza, ndetse no kutizerwa, umuyobozi udashobora kubona abirengagiza ndetse n'indyadya azicwa no kuba impumyi , gukangwa, kwisanisha, kuvangirwa ni kimwe mu byo satani akoresha kugira ngo arwanye abakozi b'Imana, kenshi na kenshi abantu ntibasobanukirwa niba biri kubabaho cyangwa se kubarwanya, iki gitabo kizagufasha kubivumbura ndetse no kurwanya umwanzi w'indani.
-
Abantu bagusiga bakwangiza. Nta kintu cya sobanura kwiheba, kwibura ndetse no guta umutwe ukuntu bikumanukira iyo abantu bakuvuyeho bakagenda. Iki gitabo cyandikiwe kugufasha kurwanya ibibazo bikwisukaho iyo abantu bagusize. Ntibazagushuke. siwowe gusa uzabura abagutererana nabagusiga wenyine. abandi benshi bahuye nabyo. Satani niwe kigenge cyambere kandi yigishije nabandi Bose kuva icyo gihe hamwe n'icyi gitabo mu ntoki zawe, uzahaguruka urwanye umwuka w'ubwigenge uzanwa "nabo bagusiga".
-
Aya magambo umwe muri mwe ni satani wavuzwe na Yesu ubwo yabwiraga intumwa ze cumi n’ebyiri, abenshi muri twe dufatwa nabi na satani kubera ko tutazi kumuvumbura ngo tumenye ukuboko kwe uko gukora. Muri kino gitabo kera, muzavumbura ibyaha bya satani hanyuma mubikemure hanyuma ntugende mu nzira ze. Ndabasabiye Ijambo umwe muri ni satani ntirizabakoreshweho.
-
“Ni gute nagombye gusenga? Ni iki nagombye gusengera? Ni gute nashobora gusenga igihe kirekire? Mbese Imana ntizi ibyo nkeneye? Byagenda bite ntasenze? Mbese koko amasengesho yange azasubizwa?” Tahura ibisubizo by’ibyo bibazo ubwo uzaba usoma ikigitabo kirimo inama z’ingirakamaro kandi ziziye igihe cyanditswe na Dag Heward-Mills.
-
Nta numwe muri twe uteganya kujya mu ijuru atubahirije ibyo Imana idusaba gukora hano ku isi. Nta numwe! Dushaka kurangiza umurimo imana yaduhaye. Iki gitabo kiravuga uburyo ushoboa gukora ibyo Imana yaguhamagariye (mu murimo w'Imana). Iki gitabo kiravuga uburyo dushobora kugandukira umurimo mutagatifu mubuzima bwacu kugirango tutazisanga haribyo tutakoze kuri uwo munsi. Ndakwifuriza kurangiza umurimo wawe ushinzwe kandi Imana izaguhamagare ikubwira, wakoze.
-
Guca bugufi ni ubwiza mu by’umwuka bw’ingenzi. Abantu bake ni bo bahangaye kwandika kuri ubu bwiza mu by’umwuka budafututse ariko bw’ingenzi. Muri iki gitabo gishya gishimishije, Dag Heward-Mills agaragaza amoko mboneshabwenge y’ubwibone. Iki gitabo gikomeye, cyanditswe na mugenzi wanyu w’umukirisitu uri ku rugamba, kizaguhesha umugisha kandi kigutere ishyaka ryo gukuza uguca bugufi nk’uk’umwana kwa Yesu Kristo.