-
Kwakira Yesu kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe, uba ukijijwe ubaye icyaremwe gishya ndetse izina ryawe ryanditswe mu gitabo cy’ubugingo. Ikibazo wibaza n’iki:”indi ntambwe ikurikiyeho n’iyihe?” Guhinduka umukristo n’intambwe nziza ariko n’intangiriro gusa. Ushaka kuba umukristo mwiza, umukristo ukomeye mu gakiza. “Nabigenza nte? _Mur’iki gitabo, uzigamo intambwe umukristo akwiye gutera kugirango akomere mu gakiza adafite ubwobwa bw’urupfu cyangwa kujya mw’ijuru.
-
Bibiliya igira ite “Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi.” (Abafilipi 2:4) Muri iki gitabo kiziye igihe, Dag Heward-Mills araguha umukoro wo kurenga kwitekerezaho, maze ugatekereza no ku bandi! Jya ukunda n’abandi! Jya wibuka n’abandi! Jya wita no ku bandi! Jya uberaho n’abandi! Yesu yaje kudupfira kubera ko yatekereje ku” bandi”. Ndashaka kumera nka We. Ese urashaka kumera nka Yesu?
-
Iki gitabo ni igitabo k’ingenzi cyane gitanga ubuyobozi bwo gusobanukirwa agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo. Muri ikigitabo k’ingenzi, uzasobanukirwa ukuntu Kristo agukunda, uko wabyarwa ubwa kabiri, uko wakwirinda kujya ikuzimu n’icyo kuba icyaremwe gishya muri Kristo bisobanura. Ha iki gitabo uwo ariwe wese maze bazasobanukirwe icyo gukizwa binyuze mu maraso ya Yesu Kristo bisobanura.
-
Umuhamagaro wo gukora umurimo wo kubwiriza ni umuhamagaro wo kuyobora. Dr. Heward-Mills, yifashishije uburyo bworoshye kandi bwumvikana, maze aduhishuriye amahame yatumye aba umuyobozi w'indashyikirwa mu murimo wa gikristo. Ukuri kwahishuwe muri iki gitabo gutuma benshi bifuza kumenya ubuhanga bwo kuyobora.
-
Hari ikintu kimwe gusa kikubaho iyo wumvise ijambo “umwungeri”, Intama! Intama ni ibiremwa bitihagije bikeneye abungeri. Umwungeri yita ku ntama, akazikunda kandi akazahura. Muri Bibiliya, Imana Ivuga ko turi Intama zo mu cyanya cyayo. Yesu kandi yabwiye intumwa Petero kuragira intama ze mu rwego rwo kwerekana urukundo akunda umukiza. Kuba umwungeri ni umurimo ukomeye cyane. Iyi ni isaha yo guhamagarwa n’Imana, kujya ku rutonde rw’abakozi bayo no kuragira intama. Muri iki gitabo, Dag Heward-Mills araturarika, aratwinginga kandi aratwereka uburyo tugomba kujya mu murimo ukomeye wo kwita ku bantu b’Imana. Ntusigare utagiye muri uyu murimo mwiza wo kuba umwungeri!
-
Nyuma na nyuma igitabo kihariye cyabapasiteri n'abagore babapasiteri cyaje! Iki gitabo ntikikureba niba utari umupasiteri cyangwa umugore w'umupasiteri! Niba wemerewe gusoma iki gitabo, reka Imana ikuganirize binyuze muri iki gitabo kigushotora. Urasangamo akamaro gakomeye k'abagore mu buzima bwabapasiteri. Ndagusabirako izi paji ubonamo inama kandi kikakuyobora mu nzira y'umugisha!
-
Iki gitabo gishya "Amategeko y'Umurimo w'iterero" n'igikoresho gikenewe ko bantu bose bifuza gukora umurimo w'itorero. Dag Heward-Mills, Mu buryo bwe busanzwe agaragaza muri iki gitabo amategeko n'amahame agenda abayeguriye gukora umurimo w'iterero kandi agahishuramo kuburyo buhagije uko wa kwagura minisiteri yawe.
-
Ese waba uzi yuko abahanuzi bakera bashakishije cyane kumenya iby’aka gakiza kaduhishuriwe? Ntibumvaga ukuntu aka gakiza kazagra ku bantu…ariko dufite umugisha wo guhabwa aka gakiza! Twakiriye agakiza kuko ari uwatubwiye ibyako. Muri iki gitabo, umuvuga butumwa bwiza Dag Heward-Mills ntatuyobora gusa mu gusobanukirwa iby’aka gakiza gakomeye ahubwo no kutwigisha uko twasangiza abandi ubutumwa bwiza bw’aka gakiza gakomeye. Icampa twese tugakora umurimo w’ubuvuga butumwa!