-
Muri uyu murimo w’agahebuzo, Dag Heward-Mills asesengura ibibera mu buzima busanzwe akabihuza murimo w’Imana uyu munsi. Avuga ku bintu biriho kandi bikunda kuganirwaho nkibijyanye n’amafaranga, politiki, ikindi gitsina n’imikoranire mu murimo w’Imana. Igitabo kirimo inama zagufasha gusohoza umuhamagaro wawe wubahiriza amahame, iki gitabo ni ngombwa kuri buri muyobozi w’umukristo. Kirashishikarizwa cyane cyane amashuri yigisha Bibiliya n’abigisha iyobokamana muri rusange.
-
"Ushobora kuba warumvise ko gukorera Imana ari ibintu byiza cyane, ariko birashoboka ko utatekereje neza uburyo ari ibyagaciro gukorera umwami Imana yacu. Muri ikigitabo cyihariye cya Dag Heward-Mills uraza gusobanukirwa icyo umukozi w'Imana aricyo nuburyo ushobora gukorera Imana. Ndakwifuriza kumenya itandukaniro riri hagati yo gukorera Imana no kutayikorera! ndakwifuriza kubarwa mubakorera Imana!"
-
Benshi muri twe ntabwo tuzi aho inkuru y’igiti kimenyesha icyiza n’ikibi yo mu Bibiliya ihuriye natwe. Twibwira ko ari ikintu kibi cyagize ingaruka kuri Adamu na Eva twe turakirokoka. Ese koko warokotse igiti kimenyesha icyiza n’ikibi? Mur’iki gitabo kirasa ku ntego, uraza kubonamo ko igiti kimenyesha icyiza n’ikibi kigihari nabugingo ubu. Uraza kubona ko kikiduteza ikigeragezo kimwe nkuko byagendekeya Adamu na Eva. Uraza kuvumbura ukuri kuzagufasha kugendera muri ubu buzima no mu murimo w’Imana ukoresheje ubumenyi ukuye muri iki gitabo.
-
Ukugenda ubaho m'ubuzima uzabona ko isi itagaragara ari isi yukuri kandi ko iyi si tubona igaragaza bimwe mubiba mu isi itagaragara. Nyine nkuko ufite incuti uzi (ubona) hakaba n'incuti utazi. Ese warwanya umwanzi wawe utamuzi, utazi imigambi ye, utazi gahunda ze, utazi intwaro akoresha? Iki gitabo ni igikoresho k'ingenzi mu buzima bwawe ubamo. muri iki gitabo uziga abanzi bawe abaribo, aho imizi yabo ishingira, imyitwarire yabo, nuburyo ushobora kubatsinda. Ndakwifuriza ko iki gitabo cyagaciro kigufasha gutsinda abanzi bawe batagaragara!
-
Ese waba uzi yuko abahanuzi bakera bashakishije cyane kumenya iby’aka gakiza kaduhishuriwe? Ntibumvaga ukuntu aka gakiza kazagra ku bantu…ariko dufite umugisha wo guhabwa aka gakiza! Twakiriye agakiza kuko ari uwatubwiye ibyako. Muri iki gitabo, umuvuga butumwa bwiza Dag Heward-Mills ntatuyobora gusa mu gusobanukirwa iby’aka gakiza gakomeye ahubwo no kutwigisha uko twasangiza abandi ubutumwa bwiza bw’aka gakiza gakomeye. Icampa twese tugakora umurimo w’ubuvuga butumwa!
-
Iki gitabo gishya "Amategeko y'Umurimo w'iterero" n'igikoresho gikenewe ko bantu bose bifuza gukora umurimo w'itorero. Dag Heward-Mills, Mu buryo bwe busanzwe agaragaza muri iki gitabo amategeko n'amahame agenda abayeguriye gukora umurimo w'iterero kandi agahishuramo kuburyo buhagije uko wa kwagura minisiteri yawe.
-
Nyuma na nyuma igitabo kihariye cyabapasiteri n'abagore babapasiteri cyaje! Iki gitabo ntikikureba niba utari umupasiteri cyangwa umugore w'umupasiteri! Niba wemerewe gusoma iki gitabo, reka Imana ikuganirize binyuze muri iki gitabo kigushotora. Urasangamo akamaro gakomeye k'abagore mu buzima bwabapasiteri. Ndagusabirako izi paji ubonamo inama kandi kikakuyobora mu nzira y'umugisha!
-
Hari ikintu kimwe gusa kikubaho iyo wumvise ijambo “umwungeri”, Intama! Intama ni ibiremwa bitihagije bikeneye abungeri. Umwungeri yita ku ntama, akazikunda kandi akazahura. Muri Bibiliya, Imana Ivuga ko turi Intama zo mu cyanya cyayo. Yesu kandi yabwiye intumwa Petero kuragira intama ze mu rwego rwo kwerekana urukundo akunda umukiza. Kuba umwungeri ni umurimo ukomeye cyane. Iyi ni isaha yo guhamagarwa n’Imana, kujya ku rutonde rw’abakozi bayo no kuragira intama. Muri iki gitabo, Dag Heward-Mills araturarika, aratwinginga kandi aratwereka uburyo tugomba kujya mu murimo ukomeye wo kwita ku bantu b’Imana. Ntusigare utagiye muri uyu murimo mwiza wo kuba umwungeri!
-
Umuhamagaro wo gukora umurimo wo kubwiriza ni umuhamagaro wo kuyobora. Dr. Heward-Mills, yifashishije uburyo bworoshye kandi bwumvikana, maze aduhishuriye amahame yatumye aba umuyobozi w'indashyikirwa mu murimo wa gikristo. Ukuri kwahishuwe muri iki gitabo gutuma benshi bifuza kumenya ubuhanga bwo kuyobora.