• Insengero zuzuye abantu birengagiza, bagahinduka abatizerwa basobanutse, bumwe mu bwenge bwa satani budasanzwe ni kwirengagiza, ndetse no kutizerwa, umuyobozi udashobora kubona abirengagiza ndetse n'indyadya azicwa no kuba impumyi , gukangwa, kwisanisha, kuvangirwa ni kimwe mu byo satani akoresha kugira ngo arwanye abakozi b'Imana, kenshi na kenshi abantu ntibasobanukirwa niba biri kubabaho cyangwa se kubarwanya, iki gitabo kizagufasha kubivumbura ndetse no kurwanya umwanzi w'indani.
  • Icyi gitabo n'iyindi mpano ivuye m'ukuboko kwa Dag heward-mills kuba vugabutumwa bose bashishikazwa no kugisoma.iki gitabo kizasubiza ibibazo by'umubano udasobanutse hagati y'abana naba se. Binyuze munyisho ziki gitabo, uzikuraho umuvumo kubuzima bwawe kandi wizanire umugisha. Ba data ni abantu bakuza Abana babo ndetse nandi bato barerwa. Hatariho ba data ntihabaho Abana bakomeza umurimo kugera kubigihe kizaza. Umuhamagaro w'Imana utera imbere cyangwa ukicwa n'ubushobozi bwo kubana na ba data. Soma iki gitabo ukureho umuvumo ujyanye no kutubaha, gusuzugura no kugira imibanire mibi na ba data.
  • Mwana wanjye, ndasaba ngo iki gitabo nihatiye gusangira nawe ku ngingo yo kwibuka, kizashinge imizi mu mutima wawe. Kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo! Ni yo mpamvu rero ngomba gusoreza aha. Ndasaba Imana ngo izaguhe umugisha iguha ubudahemuka budashira kugira ngo umunsi umwe, uzabwirwe aya magambo ngo, “Wakoze neza, mugaragu mwiza kandi w'umunyakuri.”
  • Muri kino gitabo Bishop Dag Heward-Mills yigisha hejuru y’uburyo indangagaciro yo kuba umwizerwa ifasha umuyobozi mubyo akora. Hakoreshejwe imirongo yo muri bibiliya, amateka ndetse n’ nyandiko zitandukanye byakoreshejwe muri kino gitabo, bituma buri muyobozi wese asobanukirwa ibyanditswe mo.
  • Urashaka gusigwa n’Imana? Muriki gitabo cyamateka, DrHeward-Mills asangiza intambwe nyunshi zukuntu wagendera mumavuta y’Imana. Ikigitabo kizaguhesha umugisha giheshe numugisha umurimo wawe. Menya intambwe ukeneye gufata kugirango ube umuntu usizwe.
  • Nk’umukristo imbaraga mu mibereho yawe zikwiye kuba Umwuka Wera. Iki gitabo kikubashisha gusobanukirwa uko imyitwarire yawe, umutimanama wawe, guhanga ibintu kwawe ndetse n’ubushobozi ufite mu kuba uwera bishobora guterwa n’Umwuka Wera. Binyuze muri iki gitabo k’agahebuzo cyanditswe na Heward-Mills, ugomba kwemerera Umwuka Wera kuyobora, kukubera indorerwamo, kugira ingaruka no guhindura imibereho yawe by’iteka.
  • Ubuzima bushobora kuba ikotaniro ry’ibibazo kuri buri wese. Ibihe byinshi icyo ukeneye ngo utsinde ibikugoye ni ubwenge. Ubwenge ni ibanga ry’Imana rizagufasha kuva mu ngorane ujya mu buzima bw’agatangaza. Imana yakwimikiye kuguhesha icybahiro. Ibanga ry’Imana ni ubwenge bw’Imana buhishwe bwaringanirijwe kuguhesha icyubahiro n’ubwiza. Ndasaba ngo amahishurirwa y’iki gitabo ajye aguha insinzi buri munsi! Ndasaba ngo iki gitabo kiguhe ubwenge bwo kunesha!
  • Ugusīgwa ni urufunguzo rw’ibanze rukenewe mu gukingurira umuryango umurimo w’Imana ugera ku nsinzi kandi wuzuye. Abantu benshi bagerageje gukora umurimo w’Imana bafite impamvu nziza, batagera kure cyane kuko batabashije kumenya ko atari “ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye (ugusīgwa)” [Zekariya 4:6]. Iki gitabo kidasanzwe kitwa “Fata ugusīgwa” cyanditswe n’Umushumba Dag Heward-Mills kizakwigisha icyo gufata ugusīgwa bivuze n’uko ushobora kubikora mu buryo bw’ibikorwa! Reka kwifuza ugusīgwa kw’Imana kuzamuke muri wowe binyuze mu mpapuro zigize iki gitabo!
  • Bibiliya itubwira ko twese dukora amakosa menshi kandi n’abashumba b’itorero na bo barayakora. Amakosa aba ashobora kugusubiza inyuma mu kimbo cyo kujya imbere. Ikosa rishobora kukubuza gutera imbere. Mbese ni ayahe makosa umushumba w’itorero ashobora kuba yakora? Mbese ni ayahe makosa icumi akomeye y’abashumba b’itorero? Urarikiwe gusoma iki gitabo kugira ngo wivumburire amakosa ushobora kuba wakora no kumenya uburyo bwo kwirinda amakosa akomeye umushumba w’itorero ashobora kuba yakora. Iki gitabo k’ingenzi kizabera umugisha wowe ubwawe n’umurimo wawe.
  • Ubutunzi bwo gusigwa buri mu wasizwe. Ugusigwa ni indatandukanywa n’umuntu wasizwe. Ugusigwa kuri mu muntu w’Imana! Gusigwa kuri hamwe n’umuntu w’Imana! Gusigwa kuri ku muntu w’Imana. Iki gitabo gishya kandi gishimishije cyanditswe na Dag Heward-Mills, kizigarurira imitima y’abashaka gusigwa.
  • Abantu benshi bibaza ibibazo byinshi ku bijyanye no gutanga kimwe mu icumi nubwo iki gikorwa cya kera cyagejeje Abayuda ku butunzi bwinshi. Muri iki gitabo, Bishopu Dag Heward-Mills arigisha uko gutanga kimwe mu icumi ari yo ntandaro yo kugira ubutunzi ndetse n’iterambere. Iki gitabo rero cya Dag Heward-Mills ni kigushimishe.
  • Bivuye mu byo Imana idusaba ku bijyanye no kuba abayobozi, ni gake tubona ibyanditswe hejuru y’ibi. Muri kino gitabo Dag Heward-Mills asobanura neza amahame yafasha insengero kuguma bahagaze neza. Ibyanditswe biri muri kino gitabo, bitanga inyigisho zifatika kandi zunvikana zimaze gufasha insengero nyinshi.

Title

Go to Top