Dag Heward-Mills n’Umwanditsi w’ibitabo byinshi harimo n’igitabo cyagurishijwe cyane kitwa “Kwizerwa no Kutizerwa”. Ni nawe watangiye umurimo witwa United Denominations ukomoka mw’itsinda ry’amatorero ya Lighthouse ubu rigizwe n’amatorero ibihumbi bitatu.
Dag Heward-Mills, n’umuvuga butumwa mpuza mahanga, ukorera mu murayngo muza mahanga witwa international Healing Jesus Campaigns and conferences Kw’isi yose. Niba wifuza kumenya andi makuru, wasura urubuga rwitwa, www.daghewardmills.org
-
Ijambo ry’Ikigiriki “LAIKOS” risobanura “utagira ubuhanga” Amateka yatwigishije kenshi na kenshi ko ibintu bikomeye byagiye bisohozwa binyuriye mu bantu babaga “badafite ubuhanga” Menya, binyuriye kuri iki gitabo cy’akataraboneka cyanditswe na Dag Heward-Mills, uko bigenda iyo nta balayiki bakorera mu itorero, uko wafatanya umutwaro n’abalayiki n’impamvu twagombye kurwanirira umurimo w’ubulayiki.
-
Gukurikira Imana n’urugendo rutangaje rwo gutahura. Gukurikira no kwigana abandi bantu n’uburyo bwo kwigisha bwa kera ubwo Yesu yahisemo nk’uburyo nyabukuru bwo gutoza abantu. Aho kugirango dutinye ubu buryo bwo kwigisha, igihe cyageze ngo tumenye ubwiza no gucabugufi biri mu gukiranuka. Muri Iki gitabo muramenya uwo dukwiye gukurikira, icyo dukwiye gukurikira ndetse n’uburyo bwo gukurikira yankuri. Iki gitabo cyiza cya Dag Howard-Mills giha gukurikira umwanya wabyo ukwiriye mubuzima bwa gikristo.
-
Nta kintu cyagaciro kirenga kuba mubushyake bw’Imana. Icyerekana abakozi B’Imana ni Uko babasha Kwunva Ijwi Ry’Imana. Ni ibyagombwa kuyoborwa na Mwuka Wera mubushyake bw’Imana. Iyo uri mubwiza bw’Imana Ubaho neza ukagera kuri byose wifuza kugeraho mumana. Iki gikorwa cyiza cya Dag Heward-Mills cyizagira akamaro mubuzima bwawe no muri minister yawe.
-
Bibiliya ivuga ubwoko bwinshi butandukanye bwa maraso.Amaraso y'ihene, amaraso y'intama, Amaraso y'inuma! Bibiliya nanone ivugako hatabaye kumeneka kwa maraso ntihabaho gukizwa ibyaha. Ese hari amaraso namwe muraya yakiza ibyaha? Igisubizo ni "Oya!" None se niki cyahanagura ibyaha? Ntacyo, uretse amaraso ya Yesu Kristo! Amaraso ya Yesu ni yo afite ububasha n'imbaraga zo gukiza cyangwa gukuraho ibyaha byacu maze tukabona agakiza.
-
Ni ubwo iyi ngingo idasanzwe, gusubira mu mihango mibi, bikunze kugaragara cyane mu abakristo. Yego, benshi barayitangira ariko ni bake barokoka kugeza ku mpera z'ayo mabi. Ni uko rero, muri iki gitabo musenyeri Dag Heward-Mills aratwibutsa akanatugaragariza yuko buri mukristo agomba kuzajya mu ijuru.
-
Iki gitabo kirakiza ibikomere abakobwa! Muri iki gitabo cyari gitegerejwe na benshi, Abagore barasabwa kwemera kuyoborwa nubwenge bw'Imana kugirango bibafashe gutsinda ibibazo bitoroshye bahura nabyo. Imana izakora kubuzima bwawe uko ujyenda unezezwa na kino gitabo cyuzuye imbaraga cyagenewe byumwihariko abakobwa.
-
Kandi nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, MUMUBABARIRE kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu. Ariko NIMUTABABARIRA abandi, So wo mu ijuru na we NTAZABABABARIRA ibyaha byanyu.(Mk 11:25-26). Ese iki cyanditswe cyaba kiguteye ubwoba? Igisubizo cyawe niki. Muri iki gitabo uzigamo kubabarira mu buryo bworoshye – kugirango nawe uzahabwe imbabazi na Data wo mu ijuru. Leka iki gitabo kikubere umuyobora kugeza ugeze kurwego rwo kubasha kubabarira byoroshye n’umutima wawe wose.