Dag Heward-Mills n’Umwanditsi w’ibitabo byinshi harimo n’igitabo cyagurishijwe cyane kitwa “Kwizerwa no Kutizerwa”. Ni nawe watangiye umurimo witwa United Denominations ukomoka mw’itsinda ry’amatorero ya Lighthouse ubu rigizwe n’amatorero ibihumbi bitatu.
Dag Heward-Mills, n’umuvuga butumwa mpuza mahanga, ukorera mu murayngo muza mahanga witwa international Healing Jesus Campaigns and conferences Kw’isi yose. Niba wifuza kumenya andi makuru, wasura urubuga rwitwa, www.daghewardmills.org

  • Birashobokako umwanzi wa mbere ukomeye uzahura nawe ari "umuntu ugushinza hagati mu bantu." Muri iki gitabo cya Dag Heward-Mills uzavanamo ubwenge bw'ukuntu gushinjwa ari intwaro ikugusha (igusubiza hasi) n'uburyo ushobora kubitsinda (kubirwanya).
  • Umurimo w’abadayimoni uhishurwa muri iki gitabo gishya cya Dag Heward-Mills. Yifashishije ubuhamya bw’umugabo utewe na dayimoni w’i Gadara, agaragaza uburyo bwo gutsinda abadayimoni n’imyuka mibi.
  • Abantu bagusiga bakwangiza. Nta kintu cya sobanura kwiheba, kwibura ndetse no guta umutwe ukuntu bikumanukira iyo abantu bakuvuyeho bakagenda. Iki gitabo cyandikiwe kugufasha kurwanya ibibazo bikwisukaho iyo abantu bagusize. Ntibazagushuke. siwowe gusa uzabura abagutererana nabagusiga wenyine. abandi benshi bahuye nabyo. Satani niwe kigenge cyambere kandi yigishije nabandi Bose kuva icyo gihe hamwe n'icyi gitabo mu ntoki zawe, uzahaguruka urwanye umwuka w'ubwigenge uzanwa "nabo bagusiga".
  • Akenshi tugira umurava iyo dutecyereje ko "benshi bahamagawe". nanone tukagira umurava iyo dutekerejeko "bacye aribo batoranyijwe." ushobora kubarwa muri benshi bahamagawe ndetse no muri bacye batoranyijwe uramutse ugize icyi gitabo kimwe mubigize ubuzima bwawe.
  • Icyi gitabo n'iyindi mpano ivuye m'ukuboko kwa Dag heward-mills kuba vugabutumwa bose bashishikazwa no kugisoma.iki gitabo kizasubiza ibibazo by'umubano udasobanutse hagati y'abana naba se. Binyuze munyisho ziki gitabo, uzikuraho umuvumo kubuzima bwawe kandi wizanire umugisha. Ba data ni abantu bakuza Abana babo ndetse nandi bato barerwa. Hatariho ba data ntihabaho Abana bakomeza umurimo kugera kubigihe kizaza. Umuhamagaro w'Imana utera imbere cyangwa ukicwa n'ubushobozi bwo kubana na ba data. Soma iki gitabo ukureho umuvumo ujyanye no kutubaha, gusuzugura no kugira imibanire mibi na ba data.
  • Bibiliya igira ite “Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi.” (Abafilipi 2:4) Muri iki gitabo kiziye igihe, Dag Heward-Mills araguha umukoro wo kurenga kwitekerezaho, maze ugatekereza no ku bandi! Jya ukunda n’abandi! Jya wibuka n’abandi! Jya wita no ku bandi! Jya uberaho n’abandi! Yesu yaje kudupfira kubera ko yatekereje ku” bandi”. Ndashaka kumera nka We. Ese urashaka kumera nka Yesu?
  • Mwana wanjye, ndasaba ngo iki gitabo nihatiye gusangira nawe ku ngingo yo kwibuka, kizashinge imizi mu mutima wawe. Kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo! Ni yo mpamvu rero ngomba gusoreza aha. Ndasaba Imana ngo izaguhe umugisha iguha ubudahemuka budashira kugira ngo umunsi umwe, uzabwirwe aya magambo ngo, “Wakoze neza, mugaragu mwiza kandi w'umunyakuri.”
  • Guca bugufi ni ubwiza mu by’umwuka bw’ingenzi. Abantu bake ni bo bahangaye kwandika kuri ubu bwiza mu by’umwuka budafututse ariko bw’ingenzi. Muri iki gitabo gishya gishimishije, Dag Heward-Mills agaragaza amoko mboneshabwenge y’ubwibone. Iki gitabo gikomeye, cyanditswe na mugenzi wanyu w’umukirisitu uri ku rugamba, kizaguhesha umugisha kandi kigutere ishyaka ryo gukuza uguca bugufi nk’uk’umwana kwa Yesu Kristo.
  • Insengero zuzuye abantu birengagiza, bagahinduka abatizerwa basobanutse, bumwe mu bwenge bwa satani budasanzwe ni kwirengagiza, ndetse no kutizerwa, umuyobozi udashobora kubona abirengagiza ndetse n'indyadya azicwa no kuba impumyi , gukangwa, kwisanisha, kuvangirwa ni kimwe mu byo satani akoresha kugira ngo arwanye abakozi b'Imana, kenshi na kenshi abantu ntibasobanukirwa niba biri kubabaho cyangwa se kubarwanya, iki gitabo kizagufasha kubivumbura ndetse no kurwanya umwanzi w'indani.
  • Mbese uyu munsi imbaraga z’umwuka zibaho? None se nshobora gukorera mu mbaraga z’umwuka? Niba Imana ikiza abantu, kuki se idakiza buri wese? Ni gute se nabona ugusigwa amavuta yo gukiza indwara? Ibi bibazo byose ndetse n’ibindi byinshi urabibonera ibisubizo mu kwigaragaza k’Umwuka Wera muri iki gitabo kiza cya Dag Heward-Mills.
  • Ubuzima bushobora kuba ikotaniro ry’ibibazo kuri buri wese. Ibihe byinshi icyo ukeneye ngo utsinde ibikugoye ni ubwenge. Ubwenge ni ibanga ry’Imana rizagufasha kuva mu ngorane ujya mu buzima bw’agatangaza. Imana yakwimikiye kuguhesha icybahiro. Ibanga ry’Imana ni ubwenge bw’Imana buhishwe bwaringanirijwe kuguhesha icyubahiro n’ubwiza. Ndasaba ngo amahishurirwa y’iki gitabo ajye aguha insinzi buri munsi! Ndasaba ngo iki gitabo kiguhe ubwenge bwo kunesha!
  • Muri uyu murimo w’agahebuzo, Dag Heward-Mills asesengura ibibera mu buzima busanzwe akabihuza murimo w’Imana uyu munsi. Avuga ku bintu biriho kandi bikunda kuganirwaho nkibijyanye n’amafaranga, politiki, ikindi gitsina n’imikoranire mu murimo w’Imana. Igitabo kirimo inama zagufasha gusohoza umuhamagaro wawe wubahiriza amahame, iki gitabo ni ngombwa kuri buri muyobozi w’umukristo. Kirashishikarizwa cyane cyane amashuri yigisha Bibiliya n’abigisha iyobokamana muri rusange.

Title

Go to Top