-
Hari ikintu kimwe gusa kikubaho iyo wumvise ijambo “umwungeri”, Intama! Intama ni ibiremwa bitihagije bikeneye abungeri. Umwungeri yita ku ntama, akazikunda kandi akazahura. Muri Bibiliya, Imana Ivuga ko turi Intama zo mu cyanya cyayo. Yesu kandi yabwiye intumwa Petero kuragira intama ze mu rwego rwo kwerekana urukundo akunda umukiza. Kuba umwungeri ni umurimo ukomeye cyane. Iyi ni isaha yo guhamagarwa n’Imana, kujya ku rutonde rw’abakozi bayo no kuragira intama. Muri iki gitabo, Dag Heward-Mills araturarika, aratwinginga kandi aratwereka uburyo tugomba kujya mu murimo ukomeye wo kwita ku bantu b’Imana. Ntusigare utagiye muri uyu murimo mwiza wo kuba umwungeri!
-
Benshi muri twe ntabwo tuzi aho inkuru y’igiti kimenyesha icyiza n’ikibi yo mu Bibiliya ihuriye natwe. Twibwira ko ari ikintu kibi cyagize ingaruka kuri Adamu na Eva twe turakirokoka. Ese koko warokotse igiti kimenyesha icyiza n’ikibi? Mur’iki gitabo kirasa ku ntego, uraza kubonamo ko igiti kimenyesha icyiza n’ikibi kigihari nabugingo ubu. Uraza kubona ko kikiduteza ikigeragezo kimwe nkuko byagendekeya Adamu na Eva. Uraza kuvumbura ukuri kuzagufasha kugendera muri ubu buzima no mu murimo w’Imana ukoresheje ubumenyi ukuye muri iki gitabo.
-
Nk’umukristo imbaraga mu mibereho yawe zikwiye kuba Umwuka Wera. Iki gitabo kikubashisha gusobanukirwa uko imyitwarire yawe, umutimanama wawe, guhanga ibintu kwawe ndetse n’ubushobozi ufite mu kuba uwera bishobora guterwa n’Umwuka Wera. Binyuze muri iki gitabo k’agahebuzo cyanditswe na Heward-Mills, ugomba kwemerera Umwuka Wera kuyobora, kukubera indorerwamo, kugira ingaruka no guhindura imibereho yawe by’iteka.
-
Abantu benshi bibaza ibibazo byinshi ku bijyanye no gutanga kimwe mu icumi nubwo iki gikorwa cya kera cyagejeje Abayuda ku butunzi bwinshi. Muri iki gitabo, Bishopu Dag Heward-Mills arigisha uko gutanga kimwe mu icumi ari yo ntandaro yo kugira ubutunzi ndetse n’iterambere. Iki gitabo rero cya Dag Heward-Mills ni kigushimishe.
-
Nta kintu cyagaciro kirenga kuba mubushyake bw’Imana. Icyerekana abakozi B’Imana ni Uko babasha Kwunva Ijwi Ry’Imana. Ni ibyagombwa kuyoborwa na Mwuka Wera mubushyake bw’Imana. Iyo uri mubwiza bw’Imana Ubaho neza ukagera kuri byose wifuza kugeraho mumana. Iki gikorwa cyiza cya Dag Heward-Mills cyizagira akamaro mubuzima bwawe no muri minister yawe.
-
“...‘Sohoka ugende mu nzira nyabagendwa no mu mihōra, ubahāte kwinjira kugira ngo urugo rwanjye rwuzure." Luka 14:23 Icyifuzo cy'Imana nuko abantu bakizwa, kandi inzu ye (itorero) rikuzura! Muri mahishurirwa ni havue iki gitabo," itorero ryagutse" cya Bishop Dag Heward-Mills, umushumba wa matorero menshi muri Ghana. Urabona impinduka mu itorero ryawe no m'umurimo wawe nyuma yo gusoma iki gitabo gitangaje!