-
Iki gitabo ni igitabo k’ingenzi cyane gitanga ubuyobozi bwo gusobanukirwa agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo. Muri ikigitabo k’ingenzi, uzasobanukirwa ukuntu Kristo agukunda, uko wabyarwa ubwa kabiri, uko wakwirinda kujya ikuzimu n’icyo kuba icyaremwe gishya muri Kristo bisobanura. Ha iki gitabo uwo ariwe wese maze bazasobanukirwe icyo gukizwa binyuze mu maraso ya Yesu Kristo bisobanura.
-
Bibiliya igira ite “Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi.” (Abafilipi 2:4) Muri iki gitabo kiziye igihe, Dag Heward-Mills araguha umukoro wo kurenga kwitekerezaho, maze ugatekereza no ku bandi! Jya ukunda n’abandi! Jya wibuka n’abandi! Jya wita no ku bandi! Jya uberaho n’abandi! Yesu yaje kudupfira kubera ko yatekereje ku” bandi”. Ndashaka kumera nka We. Ese urashaka kumera nka Yesu?
-
Kwakira Yesu kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe, uba ukijijwe ubaye icyaremwe gishya ndetse izina ryawe ryanditswe mu gitabo cy’ubugingo. Ikibazo wibaza n’iki:”indi ntambwe ikurikiyeho n’iyihe?” Guhinduka umukristo n’intambwe nziza ariko n’intangiriro gusa. Ushaka kuba umukristo mwiza, umukristo ukomeye mu gakiza. “Nabigenza nte? _Mur’iki gitabo, uzigamo intambwe umukristo akwiye gutera kugirango akomere mu gakiza adafite ubwobwa bw’urupfu cyangwa kujya mw’ijuru.
-
Guca bugufi ni ubwiza mu by’umwuka bw’ingenzi. Abantu bake ni bo bahangaye kwandika kuri ubu bwiza mu by’umwuka budafututse ariko bw’ingenzi. Muri iki gitabo gishya gishimishije, Dag Heward-Mills agaragaza amoko mboneshabwenge y’ubwibone. Iki gitabo gikomeye, cyanditswe na mugenzi wanyu w’umukirisitu uri ku rugamba, kizaguhesha umugisha kandi kigutere ishyaka ryo gukuza uguca bugufi nk’uk’umwana kwa Yesu Kristo.
-
Nta numwe muri twe uteganya kujya mu ijuru atubahirije ibyo Imana idusaba gukora hano ku isi. Nta numwe! Dushaka kurangiza umurimo imana yaduhaye. Iki gitabo kiravuga uburyo ushoboa gukora ibyo Imana yaguhamagariye (mu murimo w'Imana). Iki gitabo kiravuga uburyo dushobora kugandukira umurimo mutagatifu mubuzima bwacu kugirango tutazisanga haribyo tutakoze kuri uwo munsi. Ndakwifuriza kurangiza umurimo wawe ushinzwe kandi Imana izaguhamagare ikubwira, wakoze.
-
“Ni gute nagombye gusenga? Ni iki nagombye gusengera? Ni gute nashobora gusenga igihe kirekire? Mbese Imana ntizi ibyo nkeneye? Byagenda bite ntasenze? Mbese koko amasengesho yange azasubizwa?” Tahura ibisubizo by’ibyo bibazo ubwo uzaba usoma ikigitabo kirimo inama z’ingirakamaro kandi ziziye igihe cyanditswe na Dag Heward-Mills.
-
Aya magambo umwe muri mwe ni satani wavuzwe na Yesu ubwo yabwiraga intumwa ze cumi n’ebyiri, abenshi muri twe dufatwa nabi na satani kubera ko tutazi kumuvumbura ngo tumenye ukuboko kwe uko gukora. Muri kino gitabo kera, muzavumbura ibyaha bya satani hanyuma mubikemure hanyuma ntugende mu nzira ze. Ndabasabiye Ijambo umwe muri ni satani ntirizabakoreshweho.
-
Abantu bagusiga bakwangiza. Nta kintu cya sobanura kwiheba, kwibura ndetse no guta umutwe ukuntu bikumanukira iyo abantu bakuvuyeho bakagenda. Iki gitabo cyandikiwe kugufasha kurwanya ibibazo bikwisukaho iyo abantu bagusize. Ntibazagushuke. siwowe gusa uzabura abagutererana nabagusiga wenyine. abandi benshi bahuye nabyo. Satani niwe kigenge cyambere kandi yigishije nabandi Bose kuva icyo gihe hamwe n'icyi gitabo mu ntoki zawe, uzahaguruka urwanye umwuka w'ubwigenge uzanwa "nabo bagusiga".