-
Bibiliya itubwira ko twese dukora amakosa menshi kandi n’abashumba b’itorero na bo barayakora. Amakosa aba ashobora kugusubiza inyuma mu kimbo cyo kujya imbere. Ikosa rishobora kukubuza gutera imbere. Mbese ni ayahe makosa umushumba w’itorero ashobora kuba yakora? Mbese ni ayahe makosa icumi akomeye y’abashumba b’itorero? Urarikiwe gusoma iki gitabo kugira ngo wivumburire amakosa ushobora kuba wakora no kumenya uburyo bwo kwirinda amakosa akomeye umushumba w’itorero ashobora kuba yakora. Iki gitabo k’ingenzi kizabera umugisha wowe ubwawe n’umurimo wawe.
-
Bibiliya ivuga ubwoko bwinshi butandukanye bwa maraso.Amaraso y'ihene, amaraso y'intama, Amaraso y'inuma! Bibiliya nanone ivugako hatabaye kumeneka kwa maraso ntihabaho gukizwa ibyaha. Ese hari amaraso namwe muraya yakiza ibyaha? Igisubizo ni "Oya!" None se niki cyahanagura ibyaha? Ntacyo, uretse amaraso ya Yesu Kristo! Amaraso ya Yesu ni yo afite ububasha n'imbaraga zo gukiza cyangwa gukuraho ibyaha byacu maze tukabona agakiza.
-
Iki gitabo gishya "Amategeko y'Umurimo w'iterero" n'igikoresho gikenewe ko bantu bose bifuza gukora umurimo w'itorero. Dag Heward-Mills, Mu buryo bwe busanzwe agaragaza muri iki gitabo amategeko n'amahame agenda abayeguriye gukora umurimo w'iterero kandi agahishuramo kuburyo buhagije uko wa kwagura minisiteri yawe.
-
Ugusīgwa ni urufunguzo rw’ibanze rukenewe mu gukingurira umuryango umurimo w’Imana ugera ku nsinzi kandi wuzuye. Abantu benshi bagerageje gukora umurimo w’Imana bafite impamvu nziza, batagera kure cyane kuko batabashije kumenya ko atari “ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye (ugusīgwa)” [Zekariya 4:6]. Iki gitabo kidasanzwe kitwa “Fata ugusīgwa” cyanditswe n’Umushumba Dag Heward-Mills kizakwigisha icyo gufata ugusīgwa bivuze n’uko ushobora kubikora mu buryo bw’ibikorwa! Reka kwifuza ugusīgwa kw’Imana kuzamuke muri wowe binyuze mu mpapuro zigize iki gitabo!
-
Abapasiteri bari kugitutu cyo kwitwa abapasiteri no gushimisha abayoboke kuburyo bazajya babavuga neza. Iki gitutu cyatumye abantu bahindura ijambo rya Kristu kugeza ubwo ubutumwa buvuga k'umusaraba butakivugwa. uyu munsi, tugomba kongera kuvuga ukuri k'ubukristu ko tugomba "gutakaza" kugirango "twunguke" kristu. Imbaraga zizagaruka mu itorero uko tugenda tubwiriza kwigomwa, kubabara no gupfa kubwa kristu. Imbaraga ziri mu ijambo rya Kristo ntizishobora gusibanganywa n'umuntu uko yaba ameze kose (yaba afite imbaraga).
-
Tuzi ko gukura ku itorero bigoye kukubona no kukugeraho. Abashumba bose bifuza ko amatorero yabo yakura. Iki gitabo ni igisubizo kuri wowe ushaka ko itorero ryawe rikura. Uzasobanukirwa ukuntu “ibintu byinshi bitandukanye bikorera hamwe” kugira ngo habeho gukura ku itorero. Mushumba w’itorero nkunda, uko amagambo no gusigwa amavuta kw’iki gitabo bigenda bigera mu mutima wawe, uzagira ugukura ku itorero wasengeraga.
-
Gushinga amatorero ni ikintu cyogeye mu bakozi b’Imana bavuga rikijyana. Wari umurimo w’ingenzi mu bakristo bo mu kinyejana cya mbere. Gushinga amatorero kugira icyo kugeraho gusaba kuba umuntu yifitemo ubushobozi kandi bikubiyemo ibintu byinshi. Muri iki gitabo, Dag Heward- Mills yerekana ibice bitandukanye byo gushinga itorero. Ni imfashanyigisho yaha amahugurwa umukozi w’Imana uwo ariwe wese ushaka gukora umurimo wo gushinga amatorero nk’intego y’ubuzima bwe.
-
Ni ubwo iyi ngingo idasanzwe, gusubira mu mihango mibi, bikunze kugaragara cyane mu abakristo. Yego, benshi barayitangira ariko ni bake barokoka kugeza ku mpera z'ayo mabi. Ni uko rero, muri iki gitabo musenyeri Dag Heward-Mills aratwibutsa akanatugaragariza yuko buri mukristo agomba kuzajya mu ijuru.