-
Kandi nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, MUMUBABARIRE kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu. Ariko NIMUTABABARIRA abandi, So wo mu ijuru na we NTAZABABABARIRA ibyaha byanyu.(Mk 11:25-26). Ese iki cyanditswe cyaba kiguteye ubwoba? Igisubizo cyawe niki. Muri iki gitabo uzigamo kubabarira mu buryo bworoshye – kugirango nawe uzahabwe imbabazi na Data wo mu ijuru. Leka iki gitabo kikubere umuyobora kugeza ugeze kurwego rwo kubasha kubabarira byoroshye n’umutima wawe wose.
-
Iki gitabo ni igitabo k’ingenzi cyane gitanga ubuyobozi bwo gusobanukirwa agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo. Muri ikigitabo k’ingenzi, uzasobanukirwa ukuntu Kristo agukunda, uko wabyarwa ubwa kabiri, uko wakwirinda kujya ikuzimu n’icyo kuba icyaremwe gishya muri Kristo bisobanura. Ha iki gitabo uwo ariwe wese maze bazasobanukirwe icyo gukizwa binyuze mu maraso ya Yesu Kristo bisobanura.
-
Kwakira Yesu kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe, uba ukijijwe ubaye icyaremwe gishya ndetse izina ryawe ryanditswe mu gitabo cy’ubugingo. Ikibazo wibaza n’iki:”indi ntambwe ikurikiyeho n’iyihe?” Guhinduka umukristo n’intambwe nziza ariko n’intangiriro gusa. Ushaka kuba umukristo mwiza, umukristo ukomeye mu gakiza. “Nabigenza nte? _Mur’iki gitabo, uzigamo intambwe umukristo akwiye gutera kugirango akomere mu gakiza adafite ubwobwa bw’urupfu cyangwa kujya mw’ijuru.
-
Ijambo ry’Ikigiriki “LAIKOS” risobanura “utagira ubuhanga” Amateka yatwigishije kenshi na kenshi ko ibintu bikomeye byagiye bisohozwa binyuriye mu bantu babaga “badafite ubuhanga” Menya, binyuriye kuri iki gitabo cy’akataraboneka cyanditswe na Dag Heward-Mills, uko bigenda iyo nta balayiki bakorera mu itorero, uko wafatanya umutwaro n’abalayiki n’impamvu twagombye kurwanirira umurimo w’ubulayiki.
-
Ukugenda ubaho m'ubuzima uzabona ko isi itagaragara ari isi yukuri kandi ko iyi si tubona igaragaza bimwe mubiba mu isi itagaragara. Nyine nkuko ufite incuti uzi (ubona) hakaba n'incuti utazi. Ese warwanya umwanzi wawe utamuzi, utazi imigambi ye, utazi gahunda ze, utazi intwaro akoresha? Iki gitabo ni igikoresho k'ingenzi mu buzima bwawe ubamo. muri iki gitabo uziga abanzi bawe abaribo, aho imizi yabo ishingira, imyitwarire yabo, nuburyo ushobora kubatsinda. Ndakwifuriza ko iki gitabo cyagaciro kigufasha gutsinda abanzi bawe batagaragara!
-
Iki gitabo kirakiza ibikomere abakobwa! Muri iki gitabo cyari gitegerejwe na benshi, Abagore barasabwa kwemera kuyoborwa nubwenge bw'Imana kugirango bibafashe gutsinda ibibazo bitoroshye bahura nabyo. Imana izakora kubuzima bwawe uko ujyenda unezezwa na kino gitabo cyuzuye imbaraga cyagenewe byumwihariko abakobwa.
-
"Ushobora kuba warumvise ko gukorera Imana ari ibintu byiza cyane, ariko birashoboka ko utatekereje neza uburyo ari ibyagaciro gukorera umwami Imana yacu. Muri ikigitabo cyihariye cya Dag Heward-Mills uraza gusobanukirwa icyo umukozi w'Imana aricyo nuburyo ushobora gukorera Imana. Ndakwifuriza kumenya itandukaniro riri hagati yo gukorera Imana no kutayikorera! ndakwifuriza kubarwa mubakorera Imana!"
-
Umutwe wigitabo ubwacyo uratuma utekereza abana bato baririmba banezerewe... Ujya usoma Bibiliya buri munsi? Usenga buri munsi? Iki gitabo kirafungura amaso yawe kuri gitabo twita Bibiliya. Kirakuzanira kandi ibitangaza bya buri munsi uko ujyenda usoma bibiliya kandi unasenga buri munsi. Reka gusoma Bibiliya no gusenga kwawe bya buri munsi bikubere umunezero!
-
Umuhamagaro wo gukora umurimo wo kubwiriza ni umuhamagaro wo kuyobora. Dr. Heward-Mills, yifashishije uburyo bworoshye kandi bwumvikana, maze aduhishuriye amahame yatumye aba umuyobozi w'indashyikirwa mu murimo wa gikristo. Ukuri kwahishuwe muri iki gitabo gutuma benshi bifuza kumenya ubuhanga bwo kuyobora.
-
Niba uri umwungeri w'intama z'Imana uzafashwa kugira ngo ugere kuri uwo murimo, izi mpapuro zirimo inzira nyinshi zagufasha kugira ngo ugere kuri iri terambere, gusangira amahame ndetse ndetse nubumenyi bwagufasha kubigeraho, muri iki gikorwa, niba wifuza kuba umwungeri w'abantu b'Imana iki gitabo nicyo ukeneye kugira ngo ugere ku ntego yawe.
-
Gukurikira Imana n’urugendo rutangaje rwo gutahura. Gukurikira no kwigana abandi bantu n’uburyo bwo kwigisha bwa kera ubwo Yesu yahisemo nk’uburyo nyabukuru bwo gutoza abantu. Aho kugirango dutinye ubu buryo bwo kwigisha, igihe cyageze ngo tumenye ubwiza no gucabugufi biri mu gukiranuka. Muri Iki gitabo muramenya uwo dukwiye gukurikira, icyo dukwiye gukurikira ndetse n’uburyo bwo gukurikira yankuri. Iki gitabo cyiza cya Dag Howard-Mills giha gukurikira umwanya wabyo ukwiriye mubuzima bwa gikristo.